Inyanja Twogamo: Conference de Berlin
Mu mwaka w’1885, chancelier w’ubudage Otto Von Bismarck yakiriye mu ngoro ye abadilplomate 16 bo mu bihugu byo ku mugabane w’uburayi bagamije kwigabanya umugabane w’afurika. Ni inama yaje kumenyekana ku izina rya Conference de Berlin. Ahazaza h’Afurika mu myaka amagana ikurikiraho, hagenwa n’abanyaburayi mu gihe cy’amezi 6 gusa bamaze bari muri iyo nama. Muri kino kiganiro Christophe Kivunge aragaruka kuri iyi nama, inkomoko yayo, impamvu ibihugu by’uburayi bihitamo kwigabanya afurika, […]