Ibiganiro

315 Results / Page 13 of 35

Background

Ubyumva Ute?

Ingamba z’uturere twa Nyamagabe na Nyanza mu guhangana na Covid-19

Muri kino kiganiro, Anne Marie Niwemwiza ari kumwe na Erasme Ntazinda, Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Bonaventure Uwamahoro, Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe na Dr. Jean Bosco, Umuyobozi w'ibitaro bya Kabutare. Baragaruka ku ngamba nshya zo guhangana na Covid-19 muri tuno turere, ndetse n'impamvu utu turere twibasiwe by'umwihariko. Umva ikiganiro kirambuye hano:

todayMarch 31, 2021 18

Ababyeyi baganiriza abana/Imbuto Foundation

KT Parade

Ese kumenya ubuzima bw’imyororokere bimaze iki?

Muri kino kiganiro Ines Ghislaine Nyinawumuntu ari kumwe na Bernard Bayasese (Faith Victory Association), Marie Jeanne Dusabe (Icyumba cy'urubyiruko-Kimisagara) na Pastor George Agaba. Baragaruka ku kuganiro n'ubuzima bw'imyororokere n'uburyo bwiza bwo kuganiriza abana ku buzima bw'imyororokere. Ese ubundi amadiniyo abitekerezaho iki? Umva ikiganiro kirambuye hano:

todayMarch 30, 2021 7

Ubyumva Ute?

Ubyumva ute – Gukoresha ibyuma bikonjesha bizigama umuriro

Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza ari kumwe na Martine Uwera (REMA), Morris Kayitare (R-Cool) na Basile Seburikoko (ABG). Baragaruka ku ikoreshwa ry'ibyuma bikonjesha bizigama umuriro. Ese ibi bikoresho birimo firigo na air conditioners (AC) biboneka he? Bitandukanira he? Ubundi se ibisanzwe bifite ibibe bibazo? Ibyo byose n'ibindi byinshi urabisobanukirwa muri kino kiganiro:

todayMarch 11, 2021 43

Ubyumva Ute?

Ubyumva Ute? – Itangira ry’amashuri n’ibibazo bya mwarimu

Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza hamwe n'abatumirwa be baragaruka ku buryo abana biga bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19? Izindi ngingo zigarukwaho ni iz'abarimu bahawe imyanya ariko ntibahabwa amabaruwa. Hari kandi abahawe amabaruwa ariko ntibahembwa, hakiyongeraho abarimu batuzuza ibisabwa bakadindiza abandi. Anne Marie ari kumwe na Dr. Valentine Uwamariya, Minisitiri w'Uburezi, Samuel Dusengiyumva (PS-MINALOC) na Stephanie Mukangango (Sendika y'abarimu). Umva ikiganiro kirambuye hano:

todayFebruary 26, 2021 25

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo: Intambara hagati y’abakirisitu n’abayisilamu zo kwisubiza ubutaka butagatifu

Muri kino kiganiro tugiye kugaruka kuri zimwe ntambara zo kwisubiza ubutaka butagatifu bwari buri mu maboko y’abafite imyemerere ya kislam zabaye guhera mu kinyejana cya 11, zikamara imyaka igera kuri 200. Izi ntambara zizwi nka croisades zikaba zarabaye mu bice bitandukaye by'umugabane w'Uburayi na Aziya, ariko turi bugaruke ku ntambara zerekeza muri palestine cyane cyane umugi wa Jerusalem. Turi burebe bamwe mu bantu b’ingenzi bazigizemo uruhare, ubuzima butoroshye banyuzemo kuva […]

todayFebruary 1, 2021 39

0%