Ubyumva Ute – Ibarura Rusange ry’Abaturage
Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza ari kumwe na Ivan Murenzi (NISR). Baraganira ku ibarura rusange riteganyijwe tariki 16 Kanama muri uyu mwaka wa 2022. Umva ikiganiro kirambuye hano:
Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza ari kumwe na Ivan Murenzi (NISR). Baraganira ku ibarura rusange riteganyijwe tariki 16 Kanama muri uyu mwaka wa 2022. Umva ikiganiro kirambuye hano:
Mu mwaka w’1776, abagabo batanu batangije umuryango wari ufite umugambi wo kuzana impinduka zikomeye mu buryo ikiremwamuntu cyari kibayeho. Ni umuryango wari warahawe izina rya The Order of the Illuminati. Adam Weishaupt wari warawushinze yashakaga kuzana impinduramatwara zari butume ku isi habaho igihugu kimwe, Repubulika imwe. Yashakaga kuzana imikorere mishya y’isi. Kugira ngo ibi bishoboke, byari ngombwa ko imyemerere ya gikirisitu ndetse n’andi madini yose asenywa: byari ngombwa ko za […]
Muri kino kiganiro, Anne Marie Niwemwiza ari kumwe na Jean Damascene Iyamuremye (RBC) baraganira kuri depression cyangwa se agahinda gakabije. Umva ikiganiro kirambuye hano:
Muri kino kiganiro turagaruka ku bushyamirane hagati y'Ubushinwa na Taiwan. Ni intambara irimo gututumba hagati y'ibihugu byombi, mu gihe isi yose irangariye Uburusiya na Ukraine. Ese ibi bihugu byombi birapfa iki? Ese wari uzi ko nubwo Taiwan ari "igihugu" cyateye imbere cyane, ariko ibihugu byinshi ku isi bitacyemera nk'igihugu kigenga! Umva ikiganiro kirambuye hano:
Buri mwaka itsinda ry'abanyapolitiki n'abaherwe bakomeye cyane ku isi bahurira mu nama yiga ku bibazo byugarije isi. Aba bahuriye mu kizwi nka "Bilderberg Group".Hari benshi bakeka ko aba bantu ari bo mu by'ukuri bayoboye isi, ko nta kihabera batabigizemo uruhare. Ariko se nibyo koko?Turabigarukaho muri kino kiganiro. Cyumwe hano:
Muri kino kiganiro, Anne Marie Niwemwiza ari kumwe na Habiyaremye Enan, ushinzwe imyubakire mu mugi wa Kigali na Mukasine Florentine wo muri Sendika y’abafundi, ababaji n’abanyabukorikori (STECOMA). Umva ikiganiro kirambuye hano:
Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza ari kumwe na Alain Mukurarinda, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda. Baragaruka ku nama ya CHOGM ihuza Abayobozi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, ndetse n'aho u Rwanda rugeze rwitegura kwakira iyi nama. Umva ikiganiro kirambuye hano:
Muri Nyakanga umwaka w'1944, bamwe mu byegera bya Adolph Hitler bagerageje kumwica no kumuhirikà ku butegetsi. Iki kikaba cyari kimwe mu bikorwa byari bigize ikizwi nka "Operation Valkyrie". Muri kino kiganiro turagaruka kuri iyi operation, turebe inkomoko yayo, imitegurire yayo n'uburyo yashyizwe mu bikorwa. Umva ikiganiro kirambuye hano:
Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza ari kumwe na Igr Deo Muvunyi, Umuyobozi wa RURA. Baraganira ku gutwara abantu n'abantu mu mugi wa Kigali. Ese gahunda zo kugabanya ibibazo bigaragara mu itwara ry'abantu mu mugi wa Kigali zigeze he? Harimo izihe mbogamizi? Umva ikiganiro kirambuye hano: