Ibiganiro

315 Results / Page 6 of 35

Background

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo – Ibihano ku Burusiya hari umusaruro bitanga?

Wari uzi ko iyo ibihugu by'Uburayi na USA bishyize ibihano ku Burusiya nabyo bibihomberamo? Urugero mu mwaka wa 2015, ibihano byashyizwe ku Burusiya byatumye ibihugu by'Uburayi bihomba agera kuri miliyari 100 z’ama-pounds. Muri kino kiganiro turagaruka ku bihano byo mu rwego rw'ubukungu biri guhabwa Uburusiya ndetse n'ingaruka birimo kugira kuri kino gihugu ndetse n'isi muri rusange. Ese Ubundi Uburusiya bufite ubuhe bushobozi bwo guhangana na bino bihano.?

todayMarch 7, 2022 66

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo: Intambara ya Ukraine vs Russia – Amateka y’imibanire y’ibihugu byombi

Intambara hagati ya Ukraine n'Uburusiya yaratangiye. Ni intambara ishyamiranije ibihugu byigeze kuba inshuti zikomeye ndetse binahuriye mu gihugu kimwe ari zo Leta z'Abasoviyeti. Imwe mu mpamvu zateye intambara hagati y’ibihugu byombi ni uko Ukraine irimo gushaka kwinjira mu muryango wo gutabarana wa NATO. Ariko nanone, bimwe mu bishyamiranije ibihugu byombi, harimo n’impamvu zishingiye ku mateka. Muri kino kiganiro tugiye kugaruka ku mubano wa Ukraine n’Uburusiya, guhera mu kinyejana cya cyenda, […]

todayFebruary 28, 2022 245 1

Ubyumva Ute?

Ubyumva Ute: Irushanwa rya Miss Rwanda

Bamwe bati iri rushanwa ni ryiza, abandi bati ntacyo rimaze. Ariko se koko irushanwa rya Miss Rwanda rigamije iki? Abayikuriye bavuga iki ku biyivugwaho? Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza ari kumwe n'abagira uruhare muri rino rushanwa ari bo Miss Jolly Mutesi na Miss Nimwiza Meghan. Umva ikiganiro kirambuye hano:

todayFebruary 23, 2022 62

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo – Inkomoko y’amakimbira hagati ya Ukraine/NATO n’Uburusiya

Uburusiya buvuga ko nta gahunda yo gutera Ukraine bufite, ariko ingabo zabwo zirenga ibihumbi 150 ziri ku ku mupaka y’ibihugu byombi, Ariko se kuki Amerika n’abambari bayo bafite ubwoba ko uburusiya bugiye gutera Ukraine? Ni izihe nyungu Uburusiya bufite mu gutera Ukraine? Muri kino kiganiro turagaruka ku bushyamirane hagati y’Uburusiya na Ukraine, ariko nanone burimo gukongezwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku buryo umuntu yavuga ko ubwo bushyamirane buri hagati […]

todayFebruary 22, 2022 273

0%