Ibiganiro

315 Results / Page 7 of 35

Background

Ubyumva Ute?

Ubyumva Ute – Umunsi w’intwari

Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza ari kumwe n'Intwari y'Imena Fanuel Sindayiheba, werekaniye ubutwari bwe i Nyange. Baragaruka ku munsi w'intwari z'igihugu wizihizwa buri mwaka ku itariki ya mbere Gashyantare. Umva ikiganiro kirambuye hano:

todayJanuary 26, 2022 31

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo – Ese isi izarangira ite?

Ku itariki 21 Ukuboza umwaka wa 2012, igice kimwe cy’abatuye isi bari bazi ko ari wo munsi isi izarangiriraho. Mu gihe twinjiraga mu kinyejana gishya, tariki ya mbere mutarama umwaka wa 2000, nabwo hari abakekaga ko isi izarangira. Kuri izo nshuro zombi ntabwo byabaye. Ariko se biramutse bibayeho bya nyabyo ko isi irangira, byaba mu buhe buryo? Muri kino kiganiro turagaruka ku irangira ry'isi ariko tubirebeye mu maso y'abahanga muri […]

todayJanuary 24, 2022 85

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo – Byinshi kuri “Pyramides”, nyubako za rutura zubatswe mu myaka ibihumbi ishize

Muri kino kiganiro turagaruka ku nyubako zizwi nka pyramides. Pyramids zikaba zari imva zubakirwaga abami, abamikazi, ndetse  n’abandi bantu bari bakomeye aho mu bwami bwa Misiri ya kera cyane. Ese izi nyubako za pyramides zubakwaga gute ? Ese zari zifite uwuhe mumaro mu mico y’abanyamisiri ? Ese ko uburyo zubatsemo budasanzwe, byashoboka ko hari ubundi bumenyi abazubatse bari bafite? Byose byumve muri kino kiganiro.

todayJanuary 17, 2022 40

Ubyumva Ute?

Ubyumva Ute – Amakosa akorwa mu itangazamakuru

Muri kino kiganiro Ines Nyinawumuntu araganira n'umunyamategeko ndetse n'umunyamakuru ku makosa akunze gukorwa n'abanyamakuru mu gihe barimo gutara ndetse no gutangaza amakuru. Ese ayo makosa ni ayahe? Mu gihe umunyamakuru arikoze ahanwa ate? Ariko by'umwihariko, ayo makosa yakosorwa ate? Umva ikiganiro kirambuye hano:

todayDecember 15, 2021 68

Ubyumva Ute?

Ubyumva Ute – Uruhare rw’umuryango mu gusubiza mu buzima busanzwe abasoza amasomo y’igororamuco n’imyuga

Muri kino kiganiro umutumirwa uturutse mu rwego rw'igihugu rushinzwe igororamuco (NRS) araganira na Ines Nyinawumuntu ku mpamvu zituma abantu bashyirwa mu bigo ngororamuco, uburyo bitabwaho, uburyo bakurikiranwa iyo basubiye mu buzima busanzwe, ariko nanone uruhare rwa buri wese mu kubafasha gusubira mu buzima busanzwe. Umva ikiganiro kirambuye hano:

todayDecember 14, 2021 49

0%