Ubyumva Ute?

142 Results / Page 6 of 16

Background

Ubyumva Ute?

Ubyumva Ute – Kaminuza y’u Rwanda

Muri kino kiganiro, Anne Marie Niwemwiza ari kumwe na Dr. Alexandre Lyambabaje, Vice Chancelor muri Kaminuza y'u Rwanda, na Dr. Emile Bienvenue, Papias Musafili Baraganira ku ngingo zitandukanye zireba iyi kaminuza. Umva ikiganiro kirambuye hano:

todayMay 4, 2021 9

Ubyumva Ute?

Ubyumva Ute – Ubuzima bwo mu mutwe bw’abanyarwanda

Ubushakashatsi RBC yakoze muri 2018, bwerekana ko abantu 20.5% bafite ibibazo byo mu mutwe, 12% bafite agahinda gakabije naho 3.6% bafite ihungabana. Byagera ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bikaba 35%. Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza ari kumwe na Joel Murenzi (Imbuto Foundaton) na Fidele Nsengiyaremye (GAERG). Baragaruka ku nsanganyamatsiko igira iti "Ubuzima bwo mu mutwe, ikibazo gihangayikishije". Umva ikiganiro kirambuye hano:

todayApril 23, 2021 36

Ubyumva Ute?

Ingamba z’uturere twa Nyamagabe na Nyanza mu guhangana na Covid-19

Muri kino kiganiro, Anne Marie Niwemwiza ari kumwe na Erasme Ntazinda, Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Bonaventure Uwamahoro, Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe na Dr. Jean Bosco, Umuyobozi w'ibitaro bya Kabutare. Baragaruka ku ngamba nshya zo guhangana na Covid-19 muri tuno turere, ndetse n'impamvu utu turere twibasiwe by'umwihariko. Umva ikiganiro kirambuye hano:

todayMarch 31, 2021 18

Ubyumva Ute?

Ubyumva ute – Gukoresha ibyuma bikonjesha bizigama umuriro

Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza ari kumwe na Martine Uwera (REMA), Morris Kayitare (R-Cool) na Basile Seburikoko (ABG). Baragaruka ku ikoreshwa ry'ibyuma bikonjesha bizigama umuriro. Ese ibi bikoresho birimo firigo na air conditioners (AC) biboneka he? Bitandukanira he? Ubundi se ibisanzwe bifite ibibe bibazo? Ibyo byose n'ibindi byinshi urabisobanukirwa muri kino kiganiro:

todayMarch 11, 2021 43

Ubyumva Ute?

Ubyumva Ute? – Itangira ry’amashuri n’ibibazo bya mwarimu

Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza hamwe n'abatumirwa be baragaruka ku buryo abana biga bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19? Izindi ngingo zigarukwaho ni iz'abarimu bahawe imyanya ariko ntibahabwa amabaruwa. Hari kandi abahawe amabaruwa ariko ntibahembwa, hakiyongeraho abarimu batuzuza ibisabwa bakadindiza abandi. Anne Marie ari kumwe na Dr. Valentine Uwamariya, Minisitiri w'Uburezi, Samuel Dusengiyumva (PS-MINALOC) na Stephanie Mukangango (Sendika y'abarimu). Umva ikiganiro kirambuye hano:

todayFebruary 26, 2021 25

0%