Uncategorized

63 Results / Page 1 of 7

Background

Uncategorized

Sudani y’Epfo: Bishwe n’inyota nyuma y’uko imyuzure ivanze amazi na Peteroli

Abaturage bo muri Sudani y’Epfo, baravuga ko barimo kwicwa n’inyota bitewe no kubura amazi meza yo kunywa, nyuma y’uko imyuzure yibasiye Amajyepfo y’icyo gihugu yatumye amazi yivanga na Peteroli. Ibi byatewe n’imvura yaguye ari nyinshi bidasanzwe bitewe n’imihindagurikire y’ikirere, iteza imyuzure myinshi ituma amazi abaturage banywaga bakayaha n’amatungo yabo, yivanga na peteroli. Abo baturaga bavuga ko babizi neza ko kunywa ayo mazi ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga, kuko aba […]

todayNovember 13, 2024

Uncategorized

Musengamana waririmbye ‘Azabatsinda Kagame’ yubakiwe inzu

Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi wamaze gushyikiriza inzu wubakiye Musengamana Béatha waririmbye indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ mu rwego rwo kumushimira ku gihangano cyiza yakoze, indirimbo ye ikaba yararirimbwe mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame cyane cyane muri Nyakanga 2024. Musengamana Béatha utuye mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, yatangaje ko ashimira umuryango FPR inkotanyi wamwubakiye inzu ikanamushyiriramo ibikoresho byose ndetse akazorozwa inka. […]

todayOctober 11, 2024

Uncategorized

Umuhanzi Tekno Miles yahakanye kugwa igihumura ku rubyiniro

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Augustin Miles Kelechi Okechukwu, uzwi cyane ku izina rya Tekno Miles, yahakanye amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ko yaguye igihumura ubwo yari ku rubyiniro muri Afurika y’Epfo. Uyu muhanzi yahakanye iby’aya makuru yise ibihuha nyuma y’uko hakwirakwijwe amashusho agaragaza umuhanzi wari ku rubyiniro akagwa hasi bikekwa ko yaguye igihumura akikubita hasi mu gitaramo cyaberaga muri Afurika y’Epfo. Muri ayo mashusho, hagaragaramo abagabo benshi barimo batanga ubutabazi […]

todayAugust 22, 2024

Uncategorized

Abantu barindwi bakurikiranyweho kwiba Miliyoni 100 Frw

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024 rweretse itangazamakuru abantu barindwi barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga bakurikiranyweho kwiba muri Banki Miliyoni ijana z’Amafaranga y’u Rwanda, baciye mu ishami ryayo rikorera hanze y’Igihugu. Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thiery yatangaje ko aba batawe muri yombi byaturutse ku makuru yari yamenyekanye bwa mbere bafata uwitwa Murindabigwi Patrick ufatwa nk’umuhuzabikorwa w’ubu bujura, Kabanyana Constance, Nyandwi Gilbert, Uwababyeyi Marie Leandre, Barungi […]

todayJuly 25, 2024

Inkuru Nyamukuru

Umuteguro nk’uw’ubukwe ku byumba by’amatora (Amafoto)

Abanyarwanda basaga miliyoni icyenda kuri uyu wa mbere tariki 15 Nyakanga 2024, babyukiye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite bazayobora Igihugu mu iterambere cyimirije imbere rya 2030. Mu gihugu hose, hashyizweho ahantu hatorerwa hagera ku 2453 hatatse nk’ubukwe, uhereye ku muhanda uyobora aho batorera, kugera mu cyumba cy’itora. Mu Kinyarwanda, ahagiye kubera ubukwe, hagaragazwa n’insina ebyiri ziteye ku mpande zombi, akaba ari cyo kimenyetso n’ubundi cyashyizwe ahatorerwa. Iyo ugeze […]

todayJuly 15, 2024

Inkuru Nyamukuru

#Euro2024: Espagne yegukanye igikombe itsinze u Bwongereza (Amafoto)

Kuri iki Cyumweru, mu Mujyi wa Berlin mu Budage hasojwe igikombe cy’u Burayi cyaberaga muri iki gihugu cyegukanwa na Espagne itsinze u Bwongereza ibitego 2-1. Ni umukino Espagne yihariye muri rusange haba mu guhererekanya umupira ndetse no kubona uburyo bukomeye imbere y’izamu. Igice cya mbere cyarangiye amakipe anganya 0-0 ariko ku munota wa 47 w’umukino Espagne ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nico Williams ku mupira yahawe na Lamine Yamal. […]

todayJuly 15, 2024

Uncategorized

Dore ingaruka waterwa no gutereka hasi imifuka wahunitsemo ibiribwa

Reba mu nzu iwawe witegereze aho ubika ibiribwa birimo ibishyimbo, imyumbati ariko wite cyane cyane ku binyampeke birimo umuceri, ibigori, ubunyobwa ndetse n’ibibikomokaho birimo imigati, kawunga, ifu y’imyumbati n’ibindi. Nusanga biteretse hasi ubikureho vuba, mu buryo bukoroheye ushake imbaho uzisase byibura hejuru muri santimetero nibura 15 uva hasi, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zikomeye byagira ku buzima bwawe n’ubw’abawe. Gutereka ibiribwa hasi cyangwa ukabyegeka ku gikuta, bigira ubuhehere amazi ava […]

todayJuly 12, 2024

Inkuru Nyamukuru

Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zishe ibyihebe 70 mu byagabye igitero aho zigenzura

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, zishe ibyihebe 70 mu byari byagabye igitero ku birindiro byazo ndetse no mu midugudu ibarizwa mu gice zigenzura. Izo ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu rwego rwo gufasha ingabo z’icyo gihugu mu guhangana n’iterabwoba n’ibyihebe, zatangaje ko zishe ibyihebe 70 mu gace ka Mbau mu Karere ka Mocímboa da Praia, mu Majyaruguru y’Intara ya Cabo Delgado. Nk’uko byatangajwe na Televiziyo yo […]

todayJune 12, 2024

Inkuru Nyamukuru

Musenyeri Linguyeneza Vénuste yitabye Imana

Musenyeri Linguyeneza Vénuste wari Umuyobozi wa Paruwasi yo mu Bubiligi ahitwa i Waterloo/Brabant Wallon yo muri Archidiocèse ya Bruxelles-Malines yitabye Imana mu ijoro ryo ku itariki 09 kamena 2024. Nk’uko byatangajwe na bimwe mu binyamakuru bya Kiliziya Gatolika bitandukanye ku isi, birimo na Kinyamateka, ngo uwo Musenyeri waguye mu Bubiligi yakoze inshingano zitandukanye zirimo kuyobora Seminari nkuru Philosophicum ya Kabgayi, aho kuri ubu yayoboraga Paruwasi i Waterloo/Brabant Wallon muri Archidiocèse […]

todayJune 12, 2024

0%