Uncategorized

64 Results / Page 3 of 8

Background

Uncategorized

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame

Ku wa Kane, tariki ya 13 Nyakanga 2023, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 06 Kamena 2023. 2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho amavugururwa y’ingenzi ateganyijwe mu rwego rw’ubuzima. 3. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira: • Umushinga wItegeko rigenga imirimo y’amabanki. • Umushinga w’itegeko rishyiraho ikigega cy’ubwishingin bw’amafaranga abitswa. • Umushinga […]

todayJuly 14, 2023

Uncategorized

U Burusiya: Ubwoba ni bwose, abaturage basabwa kuguma murugo

Umuyobozi w’umujyi wa Moscou, Sergei Sobyanin, kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko ibintu bitameze neza mu mujyi ayobora, asaba abatuye uwo mujyi kuguma mu ngo zabo no kwirinda ingendo zitari ngombwa. Umutekano wakajijwe mu mujyi wa Moscow Abivuze nyuma yuko abarwanyi b’umutwe w’abacancuro ba Wagner batangaje ko batangije intambara yo gukuraho ubutegetsi bwa Prezida Vladmir Putin. Uyu mutwe usanzwe ukoreshwa n’igisirikari cy’u Burusiya mu bikorwa bitandukanye birimo no mu ntambara […]

todayJune 24, 2023

Uncategorized

Abakora imirimo itanditse baracyahura n’ibibazo bikeneye ubuvugizi

Ihuriro rivugira abakora imirimo itanditse ku Isi (StreetNet International), riravuga ko abakora iyo mirimo bagihura n’ibibazo byo guhutazwa ndetse no kutubahwa mu kazi kabo. Abagize StreetNet bavuga ko abakora imirimo itanditse bagihura n’ibibazo bitandukanye birimo guhutazwa no kutubahwa nk’abandi bakozi Ni ibyagarutsweho tariki 03 Gicurasi 2023 mu Nteko rusange ya 7 ya StreetNet International irimo kubera i Kigali mu Rwanda, ihuriwemo n’abagera 200 baturutse mu bihugu 52 byo ku migabane […]

todayMay 5, 2023

Uncategorized

Perezida Kagame yashimye ubwitange bw’Inkotanyi zamaze imyaka ibiri zidahembwa

Perezida wa Repubulika akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi Ashima ubwitange bw’Ingabo z’Inkotanyi nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu bwatumye bamara imyaka ibiri badahembwa kuko nta mikoro Igihugu cyari gifite. \ Perezida Kagame avuga ko Ingabo za RPF zarwanye imyaka ine ku rugamba, zidahembwa, zamara no kubohora Igihugu zikamara indi ibiri zidahembwa, ahubwo zitunzwe n’imfashanyo z’imiryango itabara imbabare. Nyuma y’imyaka ibiri ubushobozi buke bwari bumaze kuboneka, Igihugu gitangiye guhemba ba basirikare […]

todayApril 3, 2023

Inkuru Nyamukuru

USA: Urukiko rwahaye miliyoni $10 y’impozamarira umuryango w’umunya-Uganda waguyeyo

Urukiko muri leta ya Utah muri Amerika rwageneye miliyoni 10 z'amadorali y’impozamarira ku muryango w’impirimbanyi yo ikomoka muri Uganda, Esther Nakajjigo waguye mu mpanuka yabereye muri Arches National Park mu 2020. Izo mpozamarira ziri munsi cyane ya miliyoni $140 umuryango wa Esther Nakajjigo wifuzaga, ariko kandi niyo mafaranga menshi atanzwe n’urukiko muri leta ya Utaha kubera urupfu rw’umuntu, nk’uko umunyamategeko wabo yabitangaje. Ibinyamakuru byo muri Amerika byatangaje ko umugabo wa […]

todayFebruary 2, 2023 35

Uncategorized

Polisi iraburira abakoresha impushya mpimbano zo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abatwara ibinyabiziga badafite uruhushya rubibemerera n’abagendera ku ruhushya rw’uruhimbano ko biri mu biteza impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bwa benshi zikangiza n’ibikorwaremezo. Ni nyuma y’aho ku wa Mbere tariki ya 30 Mutarama, mu kigo gisuzuma imiterere y’ibinyabiziga giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo, hafatiwe uwitwa Minani Samuel ufite imyaka 39, wari ufite uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, […]

todayJanuary 31, 2023 108

Uncategorized

Gen Kazura yakiriye Umuyobozi w’Ingabo z’u Bufaransa ziri muri Gabon

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ku wa Kane tariki 28 Ukwakira 2022, yakiriye mu biro bye Brig Gen François-Xavier Mabin, umuyobozi wa (Elements Français au Gabon) wari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda. Nyuma y’inama yahuje aba bayobozi bombi, Brig Gen Mabin yavuze ko uruzinduko rwe rugamije gushimangira ubufatanye bwa gisirikare hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iz’Ubufaransa, nyuma y’ibiganiro byakozwe n’abayobozi b’Ingabo muri Werurwe uyu mwaka. Yagize […]

todayOctober 28, 2022 61

Uncategorized

Senateri Coons yaganiriye na Perezida Kagame uruhare rw’u Rwanda muri Mozambique

Senateri Chris Coons, yagaragaje ibyo yaganiriye na Perezida Paul Kagame ubwo yabakiraga mu cyumweru gishize, birimo uruhare rw'u Rwanda muri Mozambique. Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022, nibwo Perezida Kagame muri Village Urugwiro, yakiriye itsinda ry’intumwa za rubanda ziturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zari ziyobowe na Senateri Chris Coons. Icyo gihe Urubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu rwatangaje ko uru ruzinduko rw’izi ntumwa za […]

todayAugust 27, 2022 204

0%