Muhanga: Hari abambara udupfukamunwa ari uko bikanze abayobozi
Mu bice by’icyaro cy’akarere ka Muhanga hari abaturage bagenda batambaye udupfukamunwa twifashishwa mu kwirinda icyorezo cya Covid-19, kandi ugasanga hafi ya bose baba badufite mu mifuka no mu bikapu. Iki kibazo gikomeje kugaragara mu bice byinshi by’icyaro hirya no hino mu gihugu, aho abaturage bafata agapfukamunwa nk’icyangombwa kibatambutsa ku bashinzwe umutekano cyangwa bakakambara aruko babonye umuyobozi. Mu karere ka Muhanga abantu barenga 1.200 bamaze guhanwa kubera kutubahiriza amabwiriza yashyizweho yo […]