Umunyamakuru

13 Results / Page 2 of 2

Background

Umunyamakuru

Marcellin Gasana

Gasana Marcellin yatangiye gukorera Kigali Today mu mwaka wa 2011 aho yari ayihagarariye mu karere ka Karongi.

Muri Werurwe 2014, yaje gukorera ku cyicaro cya Kigali Today Ltd, atangira akazi ko kuyobora ishami ry’amakuru kuri KT Radio, kuyavuga no gukora ibindi biganiro.

Ubu Gasana Marcellin ategura gahunda y’indirimbo zisobanuye buri wa 6 kuva 6:30 kugeza 7:30.

Akunda films, muzika cyane cyane ikoze mu buryo bw’umuzikingiro (Live music), ndetse agakunda kuvuza gitari (guitar).

Umunyamakuru

Anne Marie Niwemwiza

Anne Marie Niwemwiza yize itangazamakuru muri Institut Catholique de Kabgayi (ICK) aho yakuye impamyabumenyi mui itangazamakuru.

Yatangiye gukora akazi k’itangazamakuru muri Mutarama 2008, ahereye kuri radio Maria Rwanda, nyuma akomereza muri Kigali Today Ltd. mu mwaka wa 2011.

Kuri ubu akora ibiganiro UBYUMVA UTE? – Kiba kuva kuwa mbere kugeza kuwa kane guhera saa moya n’igice z’ijoro kugeza saa mbiri n’igice z’ijoro (7:30PM-8:30PM), n’Urukumbuzi – Kiba buri wa gatandatu uhereye saa mbiri n’iminota icumi za mugitondo kugeza saa sita z’amanywa (8:10AM-12:00PM).

Anne Marie yanga akarengane agakunda kuba hamwe n’abandi no gusabana. Mu bijyanye n’imyidagaduro kunda injyana nyarwanda cyane cyane indirimbo zo hambere.

Umunyamakuru

Andrew Shyaka

Shyaka Andrew yatangiye umwuga w’itangazamakuru akiri mu mashuri yisumbuye muri Apred – Ndera, aho yandikaga inkuru z’imyidagaduro. Nyuma yaho yatangiye no gukorera igitangazamakuru cya Rwanda News Agency.

Mu mwaka wa 2010 yagiye kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UR), ishami ry’itangazamakuru, akomeza no gukora itangazamakuru aho yakoraga ikiganiro kitwaga “Friday Request show” kuri Radio Salus.

Shyaka Andrew yakoze kandi no mu bindi bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Flash, televiziyo y’u Rwanda, Magic Fm, The Chronicles. Yatangiye gukora muri Kigali Today Ltd. mu ntangiriro za 2012.

Ubu akora ikiganiro kitwa BODA 2 BODA kuri KT Radio, akaba n’umwanditsi w’inkuru z’imyidagaduro kuri KT Press.

Shyaka Andrew akunda gufasha abatishoboye ; akunda koga, gukina billard, kumva umuziki no gusoma inkuru zijyanye n’imyidagaduro. Akunda kandi kureba inkuru zicukumbuye ndetse na film zivuga ku bushakashatsi n’iperereza.

Umunyamakuru

Jean Claude Rusakara

Rusakara amaze imyaka 13 mu mwuga w’itangazamakuru.

Amashuri yisumbuye yayize muri Petit Seminaire Saint Leon y’i Kabgayi, akomereza mu iseminari ya Rutongo na Philosophicum ya Kabgayi. Yize itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda na Christian University.

Guhera mu mwaka wa 2005 yatangiye gukorera ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radiyo Maria, Izuba Rirashe, Radiyo Authentique, Ruhagoyacu, Pax press n’ibindi aho yibandaga ku nkuru n’ibiganiro by’imyidagaduro ndetse n’imikino.

Rusakara yatangiye gukorera Kigali Today Ltd guhera mu mwaka wa 2014 aho yari ayihagarariye mu karere ka Nyamasheke. Mu mwakwa wa 2016 nibwo yaje gukorera ku kicaro gikuru mu mugi wa Kigali aho akora ibiganiro Buracyeye n’Urukumbuzi.

No more entries

0%