Muri iki kiganiro Anne Marie Niwemwiza aragaruka ku burezi n'impinduka nyinshi zikunze kugaragaramo. Ese kuki izo mpinduka zibaho? Ese zitanga umusaruro? Anne Marie ari kumwe na Marie Immaculee Ingabire (Transparency International Rwanda), Sam Nshimiyimana (Umusesenguzi), Jean Claude Ndayishimye (Umunyamakuru n'umusesenguzi), barasesengura izo mpinduka. Umva ikiganiro hano:
Muri kino kiganiro , Anne Marie Niwemwiza araganira na Ministre w'Ubutegetsi bw'igihugu Professor Shyaka Anastase ku miyoborere ishingiye ku muturage. Ese ni uruhe ruhare rw'umuturage mu bimukorerwa? Ese imikorere y'inzego z'ibanze yifashe ite? Ibyo n'ibindi byinshi ni muri iki kiganiro.
Muri kino kiganiro, Annne Marie Niwemwiza araganira n'abakozi ban Laboratoire y'u Rwanda yiga ku bimenyesto byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory). Ese ubundi ikora ubuhe bwoko bw'ibizamini? Ese bisaba iki kugira ngo umuntu ahabwe serivisi? Ese ibiciro byifashe bite? Ibi n'ibindi byinshi ni muri iki kiganiro.
Muri kino kiganiro Anne Marie aragaruka kuri gahunda zo gukura abaturage mu bukene. Ese izi gahunda ziri gutanga umusaruro? Ese ubundi zigenewe nde? Ese ubundi ni uruhare rwa nde? Ari kumwe na Sheik Bahame Hassan (MINALOC), Justin Gatsinzi (LODA) na Mutesi Skovia (Umunyamakuru).
Muri kino kiganiro Anne Marie ari kumwe na Emmanuel Assaba (RURA) na Paufia Umuhoza (Yego Innovision), Munyaneza Xavier (Taximan), baraganira muri mubazi ziri gushyirwa muri taxi voiture.
Muri kino kiganiro Anne Marie araganira na Madame Dusabe Ruth impuguke mu buzima bw'umwana n'ababyeyi, ndetse na Muhayimana Alice, umwarimu muri kaminuza y'u Rwanda. Baragaruka ku buzima bw'umwana n'umubyeyi, ndetse n'uburyo hakwirindwa imfu z'abana no kuvukga igihe kitageze.