Nta gihugu cyaremewe guheranwa n’amateka – Perezida Kagame
U Rwanda na Republika ya Centre Africa ku wa kabiri bashyize umukono ku masezerano mu bikorwa bya gisirikare, iterambere ry’ishoramari, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na petrol. Nyuma y’ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi, president wa Republica ya Centre Afrique, yambitse mugenzi we w’u Rwanda umudari w’ishimwe amuha no kwitwa umuturage w’icyubahiro muri icyo gihugu.