Perezida Kagame yijeje Kiliziya Gatulika umusanzu mu kubaka Ingoro y’Imana nshya kandi nziza
President w’u Rwanda Kagame Paul yijeje abayobozi ba kiliziya gatulika umusanzu muri gahunda bafite yo kubaka Cathedral nshya kandi igezweho mu mujyi wa Kigali. President Kagame yabivugiye mu muhango wo kwimika Archiepiscopie mushya wa Archdiocese ya Kigali Mgr Antoine Kambanda.