GASANA Marcellin

6 Results / Page 1 of 1

Background

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo – Ibyo utari uzi kuri Che Guevara

Muri kino kiganiro turagaruka ku mateka y'ubuzima bwa Che Guevara. Ernetso "Che" Guevara yari umunya-Argentine waharaniye impinduramatwara hirya no hino ku isi cyane cyane ku mugabane wa Amerika y'Amajyepfo aho yagize uruhare mu mpinduramatwara yabereye mu gihugu cya Cuba mu mwaka w'1959. Ushobora kumva ikiganiro kirambuye ku buzima bwa Che Guevara hano:

todayAugust 10, 2021 19

Inyanja Twogamo

Inyanja Twogamo – Ese Bob Marley yaba yarishwe na CIA?

Bob Marley, umuhanzi benshi bafata nk’umwami w’injyana ya Reggae, yapfuye afite imyaka 36, asiga benshi mu gihirahiro, bamwe bemeza ko yazize uburwayi, abandi bakavuga ko yazize akagambane k’abanyapolitike bari bashyize imbere ubutegetsi bwa mpatse ibihugu n’ivangura rishingiye ku ruhu. Muri kino kiganiro turi bugaruke ku makuru mashya aherutse gushyirwa ahagaragara ku rupfu rwa Bob Marley. Ni inyanja twogamo twateguriwe na Gasana Marcellin

todayJuly 21, 2021 24

Inkuru Nyamukuru

Bannyahe: Bitarenze Ugushyingo 2019 imiryango ya mbere izaba yimuwe

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bitarenze mu Gushyingo k’uyu mwaka, buzaba bwimuye icyiciro cya mbere cy’abatuye mu midugudu ya Kangondo ya mbere n’iya kabiri na Kibiraro ya mbere mu kagari ka Nyarutarama, umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo. Umujyi wa Kigali uvuga ko abatuye muri aka gace harimo abatuye mu gishanga hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, hakaba n’abatuye mu buryo bw’akajagari butemewe mu mujyi wa Kigali.

todayAugust 30, 2019 88

Inkuru Nyamukuru

CNLG iramagana icyifuzo cya Kiliziya Gatolika cyo ‘korohereza’ abasaza bakoze Jenoside

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG, komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, DR Jean Damascene Bizimana yongeye kugaya icyifuzo cya kiliziya gatulika mu Rwanda, iherutse gusaba ko abashaje n’abafite uburwayi bukomeye bahamwe n’ibyaba bya Jenoside nabo barekurwa hamwe n’abandi. Dr Bizimana yavuze ko gusaba ibyo ari ukwirengagiza ukuri kandi bizwi neza ko abo basabira imbabazi ari bo baroze u Rwanda. Yabivugiye ku musozi wa Rebero, ahasorejwe icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 […]

todayApril 13, 2019 64

Inkuru Nyamukuru

Intumwa za YPO zaje kureba ibyo zishobora gushoramo imari mu Rwanda

President Kagame kuri uyu wa mbere 19 Ugushyingo, yakiriye intumwa z’umuryango w’abayobozi bakiri bato “Young Presidents’ Organisation” YPO, baje bayobowe na Pascal Gerken, umuyobozi wa YPO ku rwego mpuzamahanga. Ni abantu 80 barimo urubyiruko rufite ibigo ruyobora mu Bubiligi, muri Leta Zunze Ubumwe z’America, abo muri Monaco, Luxembourg, Liban, mu Bwongereza, Kenya n’abo mu ishami rya Young Presidents’ Organisation ryo mu biyaga bigari.

todayNovember 19, 2018 104

0%