Prince Henry na Meghan Markle baherutse gutangaza ko batagishaka kuba mu muryango w'umwamikazi, ubu bagiye kwishakashakira indi mibereho bave no mu bwongereza. Hari ababifata nko gukora ishyano, abandi bakavuga ko umwuka atari mwiza muri uriya muryango. Iki kiganiro kiragusobanurira byinshi kuri iki kibazo n'amaherezo yacyo. Umva ikiganiro kirambuye hano:
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bitarenze mu Gushyingo k’uyu mwaka, buzaba bwimuye icyiciro cya mbere cy’abatuye mu midugudu ya Kangondo ya mbere n’iya kabiri na Kibiraro ya mbere mu kagari ka Nyarutarama, umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo. Umujyi wa Kigali uvuga ko abatuye muri aka gace harimo abatuye mu gishanga hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, hakaba n’abatuye mu buryo bw’akajagari butemewe mu mujyi wa Kigali.
Ibihumbi by’abazitabira inama ya “Transform Africa” ya gatanu, izabera i Kigali mu kwezi gutaha, bazagira amahirwe yo guhura n’irobo yitwa Sophia, ababishaka banaganire na yo. Iyo robo, yakozwe hagendewe ku miterere y’inyuma y’umuntu, ku buryo uba ubona ifite umubiri, ibyo bikaba bituma isa n’abantu. Muri kino kiganiro, Gentil Gedeon aragufasha gusobanukirwa byinshi kuri iyi robot n'imikorere yayo. Ushobora kucyumva hano:
Muri kino kiganiro, Gentil Gedeon aragaruka ku burobyi bw'amafi, mu nyanja. Wari uzi ko bishoboka ko mu myaka 80 iri imbere, mu nyanja zo ku isi, amafi ashobora kuba yashizemo? Umva ikiganiro kirambuye hano:
Muri kino kiganiro Gentil Gedeon aragaruka kuri Perezida wa Amerika Donald Trump, uvugwaho kuba yarabaye perezida abufashijwemo n'Uburusiya. Umwe mu batangabuhamya ni Michael Cohen, wigeze kuba umunyamategeko wa Perezida Trump. Gedeon byose arabiva i muzi. Umva ikiganiro kirambuye hano: