Rwanda Beyond The Headlines – Decolonising Education
On this program, Vincent Gasana speaks to Alphonse Murefu (Pan African Movement) and Phil Clark (London University School of Oriental and African Studies). Listen to the full program below:
On this program, Vincent Gasana speaks to Alphonse Murefu (Pan African Movement) and Phil Clark (London University School of Oriental and African Studies). Listen to the full program below:
Muri kino kiganiro, Anne Marie Niwemwiza ari kumwe na Gilbert Rwaganje (RAB) na Mukamurenzi Gaudence (MINICOM). Baragaruka ku ihomba ry'umusaruro w'ubuhinzi ririmo kugera ku bahinzi mu bice bitandukanye by'igihugu. Ese ibi biterwa niki? Hakorwa iki kugira ngo iki kibazo gikemuke? Umva ikiganiro kirambuye hano:
Muri kino kiganiro, Anne Marie Niwemwiza ari kumwe na Erasme Ntazinda, Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Bonaventure Uwamahoro, Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe na Dr. Jean Bosco, Umuyobozi w'ibitaro bya Kabutare. Baragaruka ku ngamba nshya zo guhangana na Covid-19 muri tuno turere, ndetse n'impamvu utu turere twibasiwe by'umwihariko. Umva ikiganiro kirambuye hano:
Muri kino kiganiro Ines Ghislaine Nyinawumuntu ari kumwe na Bernard Bayasese (Faith Victory Association), Marie Jeanne Dusabe (Icyumba cy'urubyiruko-Kimisagara) na Pastor George Agaba. Baragaruka ku kuganiro n'ubuzima bw'imyororokere n'uburyo bwiza bwo kuganiriza abana ku buzima bw'imyororokere. Ese ubundi amadiniyo abitekerezaho iki? Umva ikiganiro kirambuye hano:
Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza ari kumwe na Martine Uwera (REMA), Morris Kayitare (R-Cool) na Basile Seburikoko (ABG). Baragaruka ku ikoreshwa ry'ibyuma bikonjesha bizigama umuriro. Ese ibi bikoresho birimo firigo na air conditioners (AC) biboneka he? Bitandukanira he? Ubundi se ibisanzwe bifite ibibe bibazo? Ibyo byose n'ibindi byinshi urabisobanukirwa muri kino kiganiro:
Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza hamwe n'abatumirwa be baragaruka ku buryo abana biga bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19? Izindi ngingo zigarukwaho ni iz'abarimu bahawe imyanya ariko ntibahabwa amabaruwa. Hari kandi abahawe amabaruwa ariko ntibahembwa, hakiyongeraho abarimu batuzuza ibisabwa bakadindiza abandi. Anne Marie ari kumwe na Dr. Valentine Uwamariya, Minisitiri w'Uburezi, Samuel Dusengiyumva (PS-MINALOC) na Stephanie Mukangango (Sendika y'abarimu). Umva ikiganiro kirambuye hano:
Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza ari kumwe na Emile Ntwari (MINIJUST) na Jean Baptiste Karegeya (Umunyamakuru). Baragaruka ku inyerezwa ry'umutungo wa leta, ingano y'amafaranga yanyerejwe, amaze kugaruzwa, aho gukurikirana abayanyereje bigeze. Umva ikiganiro kirambuye hano:
Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza ari kumwe na Habumugisha Innocent, Urujeni Martine na Anitha Kayirangwa. Baragaruka ku guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse n'aho bihurira no kwisanzura mu bitekerezo. Ese ubundi itegeko rivuga iki? Kuki hari abaryica? Babikora ku bushake cyangwa ni uko batabizi? Umva ikiganiro kirambuye hano:
Muri kino kiganiro tugiye kugaruka kuri zimwe ntambara zo kwisubiza ubutaka butagatifu bwari buri mu maboko y’abafite imyemerere ya kislam zabaye guhera mu kinyejana cya 11, zikamara imyaka igera kuri 200. Izi ntambara zizwi nka croisades zikaba zarabaye mu bice bitandukaye by'umugabane w'Uburayi na Aziya, ariko turi bugaruke ku ntambara zerekeza muri palestine cyane cyane umugi wa Jerusalem. Turi burebe bamwe mu bantu b’ingenzi bazigizemo uruhare, ubuzima butoroshye banyuzemo kuva […]