Kagame Paul

7 Results / Page 1 of 1

Background

Inkuru Nyamukuru

Nyamagabe: Perezida Kagame agabiye umukecuru inka, amaze kumubwira ko iyo afite itagikamwa

President w’u Rwanda Kagame Paul, yagabiye umukecuru inka nyuma y’uko imwe muri ebyiri yariyarahawe muri gira inka ipfuye, n’isigaye ikaba itabasha kumuha amata uko abyifuza. President Kagame abikoze nyuma yo gusoza uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe yagiriye mu karere ka Nyamagabe kuri uyu wa kabiri, aho yagiranye ibiganiro n’abaturage ibihumbi n’ibihumbi bari bahuriye kuri Stade ya Nyagisenyi. Iki ni ikiganiro kigufi President Kagame yagiranye n’uwo mukecuru, ubwo yaramaze gusezera abaturage, ariko […]

todayFebruary 26, 2019 121

Inkuru Nyamukuru

Kaminuza y’ubuvuzi busangiwe (University of Global Health Equity) igomba kubahiriza intego ziri mu izina ryayo – Kagame Paul

President w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa gatanu 25 Mutarama, yafunguye ku mugaragaro kaminuza y'icyitegererezo mu buvuzi, University of Global Health Equity (UGHE). Umukuru w’igihugu yabwiye abayobozi ba kaminuza n’abanyeshuri ndetse n’abaterankunga barimo Partners in Health, ko kugira abavuzi ba kabuhariwe atari yo ntego nyamukuru n’ubwo ari wo musingi. Icya mbere ni uguharanira ko ubwo bumenyi bushyirwa mu bikorwa mu kugeza ubuvuzi n’ubuzima bwiza ku muturage. Gasana Marcellin […]

todayJanuary 25, 2019 144

Inkuru Nyamukuru

Kagame Paul: Africa Yunze Ubumwe irakenewe muri G20

President w’u Rwanda Kagame Paul yavuze ko umuryango w’Africa yunze ubumwe ukenewe mu itsinda rya G20 ririmo ibihugu byakataje mu bukungu, kugira ngo habeho ubufatanye busesuye hagati y’impande zombie. President Kagame yabivuze ku mugoroba wo ku wa gatanu mu nama y’abakuru b’ibihugu biri muri G20 ibera Buenos Aires muri Argentina, inama Kagame yatumiwemo nk’umuyobozi w’umuryango w’Africa yunze ubumwe.

todayDecember 1, 2018 69

Inkuru Nyamukuru

KAGAME Paul: Ingeso yo gukunda guhabwa ni yo ikenesheje Africa

Nyuma y’umwaka u Rwanda rumaze ruyobora umuryango w’Africa Yunze Ubumwe (AU), President Kagame Paul aremeza ko Africa bizayigora kwikura mu bukene igihe ingeso yo gutega amaboko ikigaragara mu bihugu byinshi. Ibi President Kagame yabivugiye mu kiganiro yahuriyemo kuri uyu wa mbere 19 Ugushyingo, n’abagize umuryango w’abayobozi bakiri bato “Young Presidents’ Organization”.

todayNovember 19, 2018 100

Inkuru Nyamukuru

France: Perezida Kagame yitabiriye ihuriro mpuzamahanga ku mahoro

President w’u Rwanda Kagame Paul ari i Paris mu Bufaransa aho yagiye kwitabira ihuriro mpuzamahanga ku mahoro. Iri huriro ry’abakuru b’ibihugu, za gouvernement n’imiryango mpuzamahanga, ribaye rikurikira isabukuru y’imyaka 100 ishize amahanga ashyize umukono ku masezerano yo guhagarika intambara ya mbere y’isi. Mu bayobozi batumiwe, harimo na Chancellor w’ubudage Dr. Angela Merkel, President Donald Trump wa leta zunze ubumwe z’America n’Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye António Guterres.

todayNovember 12, 2018 104 1

0%