CNLG iramagana icyifuzo cya Kiliziya Gatolika cyo ‘korohereza’ abasaza bakoze Jenoside
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG, komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, DR Jean Damascene Bizimana yongeye kugaya icyifuzo cya kiliziya gatulika mu Rwanda, iherutse gusaba ko abashaje n’abafite uburwayi bukomeye bahamwe n’ibyaba bya Jenoside nabo barekurwa hamwe n’abandi. Dr Bizimana yavuze ko gusaba ibyo ari ukwirengagiza ukuri kandi bizwi neza ko abo basabira imbabazi ari bo baroze u Rwanda. Yabivugiye ku musozi wa Rebero, ahasorejwe icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 […]