Mujye mufata umwanya mwitonganye ni bwo muzikosora – Perezida Kagame Paul
President Kagame Paul yagiriye inama abayobozi mu nzego zose kujya bafata umwanya bakitonganya bo ubwabo kugira ngo babashe gutera intambwe yo kwikosora igihe basanze hari inenge bafite mu byo bashinzwe. Umukuru w’igihugu yabivugiye mu ihuriro ry’abayobozi muri leta, mu madini n’amatorero, bari kumwe n’inshuti z’u Rwanda muri Convention Center aho Pastor Rick Warren n’itorero saddleback church barimo gutanga inyigisho ku buyobozi bufite intego.