Rwanda

19 Results / Page 1 of 3

Background

Inkuru Nyamukuru

Nyaruguru: Ingabo z’u Rwanda zishe bane mu bateye u Rwanda baturutse mu Burundi

Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda (MINADEF) iremeza ko ahagana saa sita n’igice z’ijoro kuwa 27 Kamena, abantu bitwaje intwaro bateye mu Rwanda baturutse i Burundi, bagaba igitero ku basirikare b'u Rwanda mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru. Mu nkuru yatugezeho mu gitondo kuri uyu wa gatandatu, umuvugizi w'Igisirikare cy'u Rwanda Lt Col Innocent Munyengango, yavuze ko ingabo z’u Rwanda zikirimo gukurikirana abo barwanyi.

todayJune 27, 2020 81

Inkuru Nyamukuru

Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF) rirasaba ko hakorwa iperereza ku bafashije Kabuga kwihisha ubutabera

Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF) ryatanze ikirego mu Bushinjacyaha bwa Nanterre, basaba ko hakorwa iperereza ku bantu n’imiryango yabaye abafatanyacyaha mu gufasha Kabuga Felicien kutagezwa imbere y’ubutabera. Felicien Kabuga, ni umunyarwanda w’umuherwe waranzwe no gushyigikira byimazeyo, gucura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yatawe muri yombi mu Bufaransa ku itariki 16 Gicurasi 2020.

todayMay 23, 2020 83

Inkuru Nyamukuru

RESIRG asbl: Ifatwa rya Félicien Kabuga ni intambwe ikomeye mu butabera mpuzamahanga

Urugaga mpuzamahanga rw’abakora ubushakashatsi kuri Jenoside (RESIRG asbl), narwo rwifatanyije n’amahanga mu kwishimira itabwa muri yombi rya Félicien KABUGA, umunyarwanda uri mu bacuze umugambi wa Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 akanagira umwihariko wo kuyishoramo amafaranga. Nyuma y’ifatwa rya Kabuga warumaze imyaka 26 agenda abundabunda, RESIRG iributsa ko Jenoside ihora ari Jenoside haba mu mpitagihe, indagihe no mu nzagihe.

todayMay 20, 2020 79

Inkuru Nyamukuru

RNC ya Kayumba yashyizeho komite y’icyo yise “Uganda Province”

Amakuru agera kuri KT Radio aremeza ko umutwe w’iterabwoba wa RNC watangaje ku mugaragaro abagize komite nshya ku rwego rw’icyo bise Uganda Province. Inkuru yanditswe n’uwitwa Alain Mucyo, iterura ivuga ko ibirimo kubera muri Uganda muri iyi minsi bikomeje kwerekana ko icyo gihugu kiyemeje kuba indiri y’abakora ibikorwa by’iterabwoba bigamije guhungabanya umudendezo w’u Rwanda.

todayNovember 20, 2019 74

Inkuru Nyamukuru

Nta gihugu cyaremewe guheranwa n’amateka – Perezida Kagame

U Rwanda na Republika ya Centre Africa ku wa kabiri bashyize umukono ku masezerano mu bikorwa bya gisirikare, iterambere ry’ishoramari, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na petrol. Nyuma y’ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi, president wa Republica ya Centre Afrique, yambitse mugenzi we w’u Rwanda umudari w’ishimwe amuha no kwitwa umuturage w’icyubahiro muri icyo gihugu.

todayOctober 16, 2019 59

Inkuru Nyamukuru

Rwezamenyo habonetse imibiri y’abantu basaga 200 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Rwezamenyo, akagari ka Kabuguru ya mbere, umudugudu wa Buhoro bakomeje gutaburura imibiri y’abantu babarirwa hagati y’100 na 200 bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ni icyobo kiri mu rugo rwahoze ari urwa Jean Baptiste Rwagasana nawe wiciwe hamwe n’abe bose. Amakuru y’icyo cyobo yamenyekanye mu cyumweru gishize, ari nabwo IBUKA ifatanyije n’Ingabo z’u Rwanda n’ubuyobozi bw’akarere batangiye gushakisha imibiri.

todaySeptember 25, 2019 110

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda ruri hafi kwakira impunzi zifashwe nabi mur Libya

Leta y’u Rwanda yashyize umukono ku masezerano yo kwakira impunzi z’abanyafurika maganatanu bari muri Libya. Amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa kabiri tariki 10 Nzeri 2019, hagati ya Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi Kamayirese Germaine na Ahmed Baba Fall, umuvugizi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda UNHCR. Aba bayobozi bombi mu kiganiro n’itangazamakuru, basobanuye ko izo mpunzi zizatuzwa mu karere ka Bugesera mu nkambi y’agateganyo ya Gashora.

todaySeptember 10, 2019 45

Inkuru Nyamukuru

Inkubiri yo kwegura no kweguzwa mu bayobozi b’uturere IRAGARUTSE!

Nyuma yo kwegura kw’abayobozi b’akarere ka Karongi na Ngorororero, ubu noneho iyo nkubiri igeze no mu karere ka Musanze. Umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene na Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndabereye Augustin bamaze gusezererwa ku buyobozi n’Inama y’akarere ka Musanze. Si bo bonyine ariko, kuko Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Marie Claire yahise yandika ibaruwa isaba kwegura avuga ko yari adashoboye kuzuza inshingano ze uko bikwiye. […]

todaySeptember 3, 2019 103

0%