Gufatanya n’Ubwongereza mu ishoramari ni iby’agaciro – Kagame Paul
Mu kiganiro President w’u Rwanda yatanze kuri uyu wa kabiri ku ishuri mpuzamahanga ryigisha imiyoborere mu bwongereza: International School for Government kuri college yitiriwe umwami mu mujyi wa London, yashimye uburyo inama yo ku wa mbere yagenze ku ishoramari hagati y’Ubwongereza na Africa. President Kagame Paul yavuze ko ibyavugiwe muri iyo nama ari intambwe ikomeye, izazana nta kabuza umusaruro mu bufatanye hagati y’ubwongereza, umugabane wa Africa n’u Rwanda.